“
uryakoko Imana nt'jyinama;
Abagiye inama ahubwo Irabasanga!
Ni nkumugozi w'inyabutatu,
umwe nabwiwe ibyawo n'abakuze.
Ntitwari kubimenya iyo udatana,
Ntiwari gucibwa iyo udacika.
Gusa ngibisa birasabirana;
Burya abagenda bamenya byinshi
Nimucyo dutangatange bitaracika
ahari nitujya inama, Imana izadusanga!
Yego; Ntawe uvuma iritararenga,
Mata warinziza amatage ataraza,
Harabatatiye baratana batitangiye,
Abandi bakwakwanya batangira,
iGasabo iba intandaro y'ubutane;
erega Imana ihora burya ibireba!
Barya ntibari gucibwa iyo bidacika!
Nubwo ntabyera ngo dee!
Dore ko ibyara mweru na muhima
Nimucyo dutangatange ritararenga
Kuko ndabona inzira zikigendwa
Ahari nitujya inama Imana izadusanga!
Sinakunze uburyo mubitwara,
Nubwo nashimye uburyo mubishaka
Mbona harababigize umushinga,
Bamwangamwabo bati nimunyangire
Erega urukundo ruruta byose
Kandi kubana nibyaburiwese
byaba akarusho mugihe tubihuje!
nimuze dutangatange bitaracika
ahari nitujya inama Imana izadusanga
”
”